About Us

AS KIGALI Women ni Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta ugengwa n’amategeko bwite yawo ndetse n’itegeko no 04/2012 ryo ku wa 17/02/2012 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango nyarwanda itari iya Leta.

AS KIGALI Women ifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyakabanda.

Mu buryo busesuye iyoborwa n’Inteko rusange yayo igahagararirwa mu mirimo ya buri munsi na Biro Nyobozi igizwe na Perezida, Visi Perezida, Umunyamabanga mukuru, Umucungamutungo hamwe n’Umujyanama mubya tekinike.