As Kigali WFC yakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma yitegura umukino bafitanye na Rayon Sports WFC


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Mata 2024 ikipe ya AS Kigali y’Abari n’Abategarugori yakoze imyitozo ibanziriza iyanyuma yitegura umukino wo kwishyura wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro bafitanye na Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mata 2024 kuri Stade ya Skol Stadium iherere mu Nzove.

Ni imyitozo yitabiriwe n’abakinnyi bose uretse Nyirandagijimana Diane umaze igihe kinini adakina kubera imvune yagiriye mu mukino ikipe y’Igihugu She-Amavubi yakinaga na Ghana, mu mwaka ushize wa 2023.

Ni umukino ugiye guhuza aya makipe nyuma y’uko mu cyumeru gishize ayamakipe yakinnye umukino ubanza kuri Stade ya Kigali Pele Stadium, aho ikipe ya As Kigali WFC yatsinze Rayon Sports WFC igitego kimwe kubusa, ni igitego cyatsinzwe k’umupira w’umuterekano na Uwase Umwali Douja

As Kigali WFC imaze gukina na Rayon Sports WFC imikino 6, As Kigali ikaba yaratsinzemo imikino 4, banganya 1, naho Rayon Sports itsinda umukino 1

Umukino wa mbere bakinnye wabaye tariki ya 21 Gicurasi 2023 aho bahuriye kumukino wanyuma w’igikombe cy’Amahoro, As Kigali itwara igikombe kuri Penalite 3-2 n’inyuma y’uko iminota 90’ yarangiye Amakipe yombi anganya igitego 1-1, hitabazwa indi minota 30’ ntihagira igihinduka, n’ibitego byari byatsinzwe na Kalimba Alice kuruhande rwa Rayon Sports na Nyirandagijimana Diane kuruhande rwa As Kigali.

Umukino wa kabiri wabahuje wari uwa Super Cup (Igikombe cyiruta ibindi mubari n’Abategarugori mu Rwanda) wakinwe tariki ya 1 Ukwakira 2023, icyo gihe AS Kigali WFC yasubiriye Rayon Sports WFC iyitwara igikombe Nyuma yo kuyitsinda igitego 1 kubusa cyatsinzwe na Mukandayisenga Nadine kuri Penalite.

Umukino wa Gatatu wabahuje wari uwa Shampiyona wabaye tariki ya 14 Ukwakira 2023, icyo gihe Amakipe yose yanganyije igitego 1-1, ni ibitego byatsinzwe na Jeanine Mukandayisenga kuruhande rwa Rayon Sports WFC ndetse na Louise Maniraguha kuruhande rwa As Kigali WFC.

Umukino wa kane wabahuje wari umukino wo kwishyura wa Shampiyona, wabaye tariki ya 17 Mutarama 2024, icyo gihe Rayon Sports WFC yatsinze As Kigali WFC ibitego 2 kuri 1, ni ibitego byatsinzwe na Nibagwire Libelle na Mukeshimana Dorothée kuruhande rwa Rayon Sports ndetse na Uwinkunda Jeannette kuruhande rwa As Kigali WFC.

Umukino wa Gatanu wahuje ayo makipe yombi wari uwo guhatanira igikombe cy’Intwari z’Igihugu wabaye ku itariki ya 1 Gashyantare 2024, icyo gihe As Kigali WFC yatsinze Rayon Sports WFC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Ukwinkunda Jeannette.

Umukino wa Gatandatu wahuje aya makipe yombi wari umukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wabaye tariki ya 17 Mata 2024, icyo gihe As Kigali WFC yongeye gutsinda Rayon Sports WFC igitego 1 ku 0, ni igitego cyatsinzwe na Umwali Uwase Douja.


Kanda hano urebe uko imyitozo yari imeze
https://youtu.be/7TBulQb2XxM

Kwamamaza

Kwamamaza